Uwayoboye Ubushinwa Zhao Ziyanga yaratabarutse
Rurangwa Théoneste
Umukambwe w'imyaka 85 wayoboye Ubushinwa Camarade Zhao Ziang
yaratabarutse ku itariki ya 17 Mutarama 2005. Atabarutse nyuma y'imyaka 15 yari yarashyizwe ahantu acungwa ku buryo atanyeganyegaga.
Niwe washatse iby'ivugurura rya politiki y'Ubushinwa bimugwa nabi bamukura ku buyobozi mu 1989 bitewe no kwifatanya n'abanyeshuri
bari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara ku rubuga Tianannen.
Urupfu rw'umukambwe Zhao Ziang rwatangajwe n'incuti ze akaba
yarahoze ari umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya gikomunisiti na Minisitiri w'intebe wa Deng Xiaoping. Umukobwa we Wang Jannan
mu butumwa yoherereje incuti yazibwiraga ko umusaza yigiriye mu mahoro mu gitondo akaba noneho ari mu bwisanzure ( ntawe ukimucunga).
Zhao Ziang apfuye yari amaze ukwezi kurenga mu bitaro aho yaje
kugera aho akamara iminsi ari muri koma bitewe n'indwara y'umutima. Zhao yifuje ko ubutegetsi bwa Leta bwatandukana n'ubw'ishyaka
rimwe rukumbi riba mu Bushinwa ku buryo urupfu rwe rutababaje abari ku buyobozi. Bavuga ko urupfu rw'uwashinjwaga gushyigikira
imyigaragambyo yo mu 1989 nyuma agashyirwa mu kato aho yarindiwe iwe, rutigeze ruvugwa mu binyamakuru ngo habe hanashyirwaho
iminsi yo kumwunamira. Ngo byari binabujijwe kuganirwaho ku miyoboro ya Internet.
Ikinyamakuru cya Leta cyanditse ko Camarade Zhao Ziang yishwe
n'indwara mu bitaro by'i Pekin afite imyaka 85 cyabyanditse mu cyongereza no mu gishinwa bikaba byari ubwa mbere hatangazwa
amakuru imyaka na yindi by'uwahoze ayobora Ubushinwa waciwe. Umukambwe yari amaze igihe ameze nabi arwaye indwara za infection
y'inzira y'ubuhumekero n'iy'urwunge rw'umutima n'imitsi. Ubuzima bwakomeje kumera nabi arinda shiramo umwuka n'ubwo yari yashakiwe
imiti yo kumwitaho. N'ubwo urupfu rw'umukambwe Zhao Ziang rwatangajwe na Leta ku mugaragaro ntibyakuyeho ko kugera iwe hagera
umugabo hagasiba undi. Urugo rwe rwakomeje kurindwa n' abapolisi nk'uko byahoze mu myaka 15 ishize. Twababwira ko Zhao yakuwe
ku butegetsi abisabwe ku ngufu ku ya 19 Gicurasi 1989 nyuma y'uko yari yahuye n'urubyiruko rwigaragambya ku rubuga rwa Tiananmen
ahaguye ibihumbi by'abanyeshuri byasabaga Demokarasi birashwe urufaya ku ya 4/06/1989. Ku ya 24/06/1989 rero nibwo yanyazwe.
Ubwo yari yatabarutse abanyeshuri ntacyo bavugaga ngo badakoma
rutenderi. N'uwakavuze yirindaga kuvugisha ukuri cyangwa se akirinda ko yamenyekana.
Uretse incuti ze nizo zabashije kuvuga
ku mugaragaro agahinda batewe n'urupfu rwe. Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bo basabye ko yashyingurwa mu cyubahiro. Wu Guoguang
wahoze yungirije Zhao Ziang yatangaje ko ababaye, ko aririra shebuja n'igihugu cy'Ubushinwa. Yongeyeho ko Zhao yari icyizere
cy'Abashinwa bose. Ibyo ariko yabitangarije muri Amerika aho yigisha kuko ahari atatinyuka kubivuga ari mu Bushinwa. Umugabo
se w'umwana wapfiriye i Tianamen mu 1989 Jiang Peikun nawe yavuze ko Leta yahambisha Zhao mu cyubahiro kandi ikareka rubanda
rwose rubishaka rukamuherekeza.
Mu mahanga yandi cyane cyane mu Buyapani na Taïwan nabo bahise
bagira icyo bavuga basaba byimazeyo Demokarasi mu Bushinwa. Naho Perezida wa Portugali Jorge Sampaio ubwo yari mu ruzinduko
i Macao yashimye ubutumwa no kwicisha bugufi kwa nyakwigendera Zhao Ziang. Ubushinwa bwirinze kugira icyo buvuga ku bavuga
ko nta Demokarasi, tukaba twababwira ko Ubushinwa ari bwo bwonyine kugeza ubu bugendera ku matwara ya gikomunisiti kandi bufite
Leta ikomeye mu gihe aho yabanje mu Burusiya byasenyutse ariko ho ikaba igikomeyeho kimwe no muri Cuba.
Bibutse Maritini Ruteri King
Twagira Wilson
Imbaga y'abaturage basoga miliyoni bo mu gihugu cya Leta zunze
ubumwe z'Amerika, ku ya 16 Mutarama 05, bahuriye mu migi itandukanye yo muri icyo gihugu mu muhango wo kwibuka Martin Ruter
King, waharaniye uburinganire bw'amoko muri Leta y'Amerika n'ahandi hose ku mugabane w'isi kugeza ubwo abizize.
Umwihariko wo kwibuka Martini Ruteri wabereye mu mugi wa Atlanta
muri Leta ya Georgiya aho yavukiye, hanabera imihango yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 76 amaze avutse, yabimburiwe n'abanyamadini
batandukanye, abagize Leta ya Georgiya n'abandi banyacyubahiro.
Umuvugizi wa Leta ya Georgiya yabwiye ibiro ntaramakuru bya BBC
ko nyuma y'icyo gitambo cya misa cy'amasaha atatu abo mu muryango wa nyakwigendera barambitse indabo ku mva ye, haba n'urugendo
hagati y'umugi wa Antlanta, asaba buri muturage wa Leta zunze Ubumwe z'Amerika ukunda igihugu cye gukurikiza inzira y'intwari
Martin Ruteri King waharaniye uburenganzira bwa bose atarobanuye.
Martin Ruteri King yavukiye muri Leta ya Georgiya mu mwaka w'1928,
yigishije mu mugi wa Ebenzer kuva mu myaka y'1964, yitabye Imana mu 1968. Imwe mu mishinga yitiriwe Martin Ruteri irimo ikigo
cyamwitiriwe cyitwa Martin Luther King Centre" kiri muri Antlanta kiyoborwa n'umwe mu bahungu be witwa Umwami Martin Luteri
wa gatatu.
Abarundi bakekwaho jenoside bagiye gukurikiranwa
Sesonga John
Icyaha cya jenoside ntigisaza. Inzego zishinzwe ikurikiranacyaha
zo mu Rwanda no mu Burundi ziyemeje gukora urutonde n'amadosiye y'Abarundi bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside yabaye
mu Rwanda hagati y'itariki ya mbere ukwakira 1990 na tariki ya 31/04/ 1994. Izo nzego zombi ziyemeje ko urwo rutonde rukorwa
vuba, amadosiye agashyikirizwa umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y'u Burundi kugira ngo higwe uburyo kunonosora ayo madosiye
byakorwa.
Uretse Abarundi, inzego z'ubushinjacyaha ku mpande zombi ziyemeje
ko hakorwa urutonde rw'Abanyarwanda bakekwaho kuba barakoze jenoside nyuma bagahungira mu Burundi. Abo Banyarwanda nabo bazakurikiranwa
boherezwe mu Rwanda bashyikirizwe ubutabera. Naho Abarundi bakekwaho kuba barakoze jenoside yo mu Rwanda nabo bazakomeza gukurikiranwa
n'inzego z'ubutabera z'u Rwanda nk'uko biteganywa n'amategeko.
Ku bakekwaho kuba barakoze ibindi byaha bitari ibya jenoside,
nabo bazakurikiranwa n'inzego z'ibihugu byombi. Abakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi bazashakishwa n'inzego
z'ubutabera zo mu bihugu byombi. Impande zombi zasanze itegeko nshinga ryo mu bihugu byombi ( u Rwanda n'u Burundi) ritemera
ko umwenegihugu yoherezwa mu nzego z'ubutabera za buri gihugu ( extradition). Abari mu nama bemeje ko hashyirwaho akanama
k'impuguke kaziga kakanonosora ibyo bibazo. Ako kanama kaziga uburyo habaho ihererekanya ry'abafungwa bakatiwe n'inkiko zo
mu bihugu byombi ubu bafungiye muri ibyo bihugu.
Ako kanama k'impuguke kagamije gukemura ibibazo, impande zombi
ziyemeje gukomeza guhana amakuru ku byaha bikorwa n'abaturage bo mu bihugu byombi. Impande zombi zifite umugambi wo guhashya
abagizi ba nabi. Iyo nama yahuje inzego z'ubushinjacyaha zo mu Rwanda no mu Burundi yabereye mu mugi wa Butare kuva tariki
ya 17/01/2005 kugeza 18/01/2005. Intumwa z'Uburundi zari ziyobowe n'Umushinjacyaha mukuru w'u Burundi, Bwana Ngendabanka Gérard.
Intumwa z'u Rwanda zari ziyobowe n'Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Jean de Dieu Mucyo.
Inzego z'Ubushinjacyaha mu Rwanda no mu Burundi zasanze hari
byinshi zihuriraho, birimo iby'ikurikirana-cyaha ku Barundi cyangwa Abanyarwanda bakora ibyaha bagahungira muri kimwe muri
ibyo bihugu.
Hari Abarundi bakekwaho kuba barakoze jenoside mu Rwanda bagahungira
mu Burundi, kimwe n'Abanyarwanda bakoze jenoside bagahungira muri icyo gihugu. Inzego zombi ziyemeje gufatanya mu gukemura
ibyo bibazo.