Isite y'Imiyabaga

Amakuru

Home
Turi bande?
Tube turayaga
Izindi websites
Mutwandikire
Amafoto y'iwacu
Abahoze badutwara(Icongereza)
Amakuru
Ivyiyumviro

Amakuru

Uwayoboye Ubushinwa Zhao Ziyanga yaratabarutse

Rurangwa Théoneste

Umukambwe w'imyaka 85 wayoboye Ubushinwa Camarade Zhao Ziang yaratabarutse ku itariki ya 17 Mutarama 2005. Atabarutse nyuma y'imyaka 15 yari yarashyizwe ahantu acungwa ku buryo atanyeganyegaga. Niwe washatse iby'ivugurura rya politiki y'Ubushinwa bimugwa nabi bamukura ku buyobozi mu 1989 bitewe no kwifatanya n'abanyeshuri bari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara ku rubuga Tianannen.

Urupfu rw'umukambwe Zhao Ziang rwatangajwe n'incuti ze akaba yarahoze ari umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya gikomunisiti na Minisitiri w'intebe wa Deng Xiaoping. Umukobwa we Wang Jannan mu butumwa yoherereje incuti yazibwiraga ko umusaza yigiriye mu mahoro mu gitondo akaba noneho ari mu bwisanzure ( ntawe ukimucunga).

Zhao Ziang apfuye yari amaze ukwezi kurenga mu bitaro aho yaje kugera aho akamara iminsi ari muri koma bitewe n'indwara y'umutima. Zhao yifuje ko ubutegetsi bwa Leta bwatandukana n'ubw'ishyaka rimwe rukumbi riba mu Bushinwa ku buryo urupfu rwe rutababaje abari ku buyobozi. Bavuga ko urupfu rw'uwashinjwaga gushyigikira imyigaragambyo yo mu 1989 nyuma agashyirwa mu kato aho yarindiwe iwe, rutigeze ruvugwa mu binyamakuru ngo habe hanashyirwaho iminsi yo kumwunamira. Ngo byari binabujijwe kuganirwaho ku miyoboro ya Internet.

Ikinyamakuru cya Leta cyanditse ko Camarade Zhao Ziang yishwe n'indwara mu bitaro by'i Pekin afite imyaka 85 cyabyanditse mu cyongereza no mu gishinwa bikaba byari ubwa mbere hatangazwa amakuru imyaka na yindi by'uwahoze ayobora Ubushinwa waciwe. Umukambwe yari amaze igihe ameze nabi arwaye indwara za infection y'inzira y'ubuhumekero n'iy'urwunge rw'umutima n'imitsi. Ubuzima bwakomeje kumera nabi arinda shiramo umwuka n'ubwo yari yashakiwe imiti yo kumwitaho. N'ubwo urupfu rw'umukambwe Zhao Ziang rwatangajwe na Leta ku mugaragaro ntibyakuyeho ko kugera iwe hagera umugabo hagasiba undi. Urugo rwe rwakomeje kurindwa n' abapolisi nk'uko byahoze mu myaka 15 ishize. Twababwira ko Zhao yakuwe ku butegetsi abisabwe ku ngufu ku ya 19 Gicurasi 1989 nyuma y'uko yari yahuye n'urubyiruko rwigaragambya ku rubuga rwa Tiananmen ahaguye ibihumbi by'abanyeshuri byasabaga Demokarasi birashwe urufaya ku ya 4/06/1989. Ku ya 24/06/1989 rero nibwo yanyazwe.

Ubwo yari yatabarutse abanyeshuri ntacyo bavugaga ngo badakoma rutenderi. N'uwakavuze yirindaga kuvugisha ukuri cyangwa se akirinda ko yamenyekana.
Uretse incuti ze nizo zabashije kuvuga ku mugaragaro agahinda batewe n'urupfu rwe. Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bo basabye ko yashyingurwa mu cyubahiro. Wu Guoguang wahoze yungirije Zhao Ziang yatangaje ko ababaye, ko aririra shebuja n'igihugu cy'Ubushinwa. Yongeyeho ko Zhao yari icyizere cy'Abashinwa bose. Ibyo ariko yabitangarije muri Amerika aho yigisha kuko ahari atatinyuka kubivuga ari mu Bushinwa. Umugabo se w'umwana wapfiriye i Tianamen mu 1989 Jiang Peikun nawe yavuze ko Leta yahambisha Zhao mu cyubahiro kandi ikareka rubanda rwose rubishaka rukamuherekeza.

Mu mahanga yandi cyane cyane mu Buyapani na Taïwan nabo bahise bagira icyo bavuga basaba byimazeyo Demokarasi mu Bushinwa. Naho Perezida wa Portugali Jorge Sampaio ubwo yari mu ruzinduko i Macao yashimye ubutumwa no kwicisha bugufi kwa nyakwigendera Zhao Ziang. Ubushinwa bwirinze kugira icyo buvuga ku bavuga ko nta Demokarasi, tukaba twababwira ko Ubushinwa ari bwo bwonyine kugeza ubu bugendera ku matwara ya gikomunisiti kandi bufite Leta ikomeye mu gihe aho yabanje mu Burusiya byasenyutse ariko ho ikaba igikomeyeho kimwe no muri Cuba.


Bibutse Maritini Ruteri King

Twagira Wilson

Imbaga y'abaturage basoga miliyoni bo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika, ku ya 16 Mutarama 05, bahuriye mu migi itandukanye yo muri icyo gihugu mu muhango wo kwibuka Martin Ruter King, waharaniye uburinganire bw'amoko muri Leta y'Amerika n'ahandi hose ku mugabane w'isi kugeza ubwo abizize.

Umwihariko wo kwibuka Martini Ruteri wabereye mu mugi wa Atlanta muri Leta ya Georgiya aho yavukiye, hanabera imihango yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 76 amaze avutse, yabimburiwe n'abanyamadini batandukanye, abagize Leta ya Georgiya n'abandi banyacyubahiro.

Umuvugizi wa Leta ya Georgiya yabwiye ibiro ntaramakuru bya BBC ko nyuma y'icyo gitambo cya misa cy'amasaha atatu abo mu muryango wa nyakwigendera barambitse indabo ku mva ye, haba n'urugendo hagati y'umugi wa Antlanta, asaba buri muturage wa Leta zunze Ubumwe z'Amerika ukunda igihugu cye gukurikiza inzira y'intwari Martin Ruteri King waharaniye uburenganzira bwa bose atarobanuye.

Martin Ruteri King yavukiye muri Leta ya Georgiya mu mwaka w'1928, yigishije mu mugi wa Ebenzer kuva mu myaka y'1964, yitabye Imana mu 1968. Imwe mu mishinga yitiriwe Martin Ruteri irimo ikigo cyamwitiriwe cyitwa Martin Luther King Centre" kiri muri Antlanta kiyoborwa n'umwe mu bahungu be witwa Umwami Martin Luteri wa gatatu.


Abarundi bakekwaho jenoside bagiye gukurikiranwa

Sesonga John

Icyaha cya jenoside ntigisaza. Inzego zishinzwe ikurikiranacyaha zo mu Rwanda no mu Burundi ziyemeje gukora urutonde n'amadosiye y'Abarundi bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda hagati y'itariki ya mbere ukwakira 1990 na tariki ya 31/04/ 1994. Izo nzego zombi ziyemeje ko urwo rutonde rukorwa vuba, amadosiye agashyikirizwa umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y'u Burundi kugira ngo higwe uburyo kunonosora ayo madosiye byakorwa.

Uretse Abarundi, inzego z'ubushinjacyaha ku mpande zombi ziyemeje ko hakorwa urutonde rw'Abanyarwanda bakekwaho kuba barakoze jenoside nyuma bagahungira mu Burundi. Abo Banyarwanda nabo bazakurikiranwa boherezwe mu Rwanda bashyikirizwe ubutabera. Naho Abarundi bakekwaho kuba barakoze jenoside yo mu Rwanda nabo bazakomeza gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera z'u Rwanda nk'uko biteganywa n'amategeko.

Ku bakekwaho kuba barakoze ibindi byaha bitari ibya jenoside, nabo bazakurikiranwa n'inzego z'ibihugu byombi. Abakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi bazashakishwa n'inzego z'ubutabera zo mu bihugu byombi. Impande zombi zasanze itegeko nshinga ryo mu bihugu byombi ( u Rwanda n'u Burundi) ritemera ko umwenegihugu yoherezwa mu nzego z'ubutabera za buri gihugu ( extradition). Abari mu nama bemeje ko hashyirwaho akanama k'impuguke kaziga kakanonosora ibyo bibazo. Ako kanama kaziga uburyo habaho ihererekanya ry'abafungwa bakatiwe n'inkiko zo mu bihugu byombi ubu bafungiye muri ibyo bihugu.

Ako kanama k'impuguke kagamije gukemura ibibazo, impande zombi ziyemeje gukomeza guhana amakuru ku byaha bikorwa n'abaturage bo mu bihugu byombi. Impande zombi zifite umugambi wo guhashya abagizi ba nabi. Iyo nama yahuje inzego z'ubushinjacyaha zo mu Rwanda no mu Burundi yabereye mu mugi wa Butare kuva tariki ya 17/01/2005 kugeza 18/01/2005. Intumwa z'Uburundi zari ziyobowe n'Umushinjacyaha mukuru w'u Burundi, Bwana Ngendabanka Gérard. Intumwa z'u Rwanda zari ziyobowe n'Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Jean de Dieu Mucyo.

Inzego z'Ubushinjacyaha mu Rwanda no mu Burundi zasanze hari byinshi zihuriraho, birimo iby'ikurikirana-cyaha ku Barundi cyangwa Abanyarwanda bakora ibyaha bagahungira muri kimwe muri ibyo bihugu.

Hari Abarundi bakekwaho kuba barakoze jenoside mu Rwanda bagahungira mu Burundi, kimwe n'Abanyarwanda bakoze jenoside bagahungira muri icyo gihugu. Inzego zombi ziyemeje gufatanya mu gukemura ibyo bibazo.


 

Igihimba

Ibiganiro bigamije kugarura amohoro mu Burundi birakomeje Arusha muri Tanzaniya, ariko kuva ejo impaka nyazo ntiziratangira ku biri ku murongo w'ibyigwa muri iki cyumweru. Mu tunama tunyuranye bakomeje kurebera hamwe uko bagomba gukora. Mu kanama ka gatatu, gashinzwe gusuzuma ikibazo cy'amahoro n'umutekano kuri bose, imigambwe irindwi yatangaje ko ishobora guhagarika ibiganiro niba ikibazo cyo guhagarika ubwicanyi buca ibintu mu Burundi muri iki gihe kidashyizwe ku muromgo wa mbere w'ibyigwa muri iki cyumweru. Iyo nkuru twayiteguriwe na Balthazar Nduwayezu, umunyamakuru wa Fondation Hirondelle, uri Arusha.


Igihimba

Abashyize umukono kw'itangazo risaba guhagarika imishyikirano n'abo mw'ishyaka ABASA, ANADE, AV-INTWARI, INKINZO, PIT, PRP na PSD, amashyaka ari mu cyo hano bise G8, yiganjemo amashyaka y'Abatutsi.


Iryo tangazo riravuga ko kuva bashyira umukono ku masezerano yo gufasha ibirwanisho hasi umwaka ushize, ntacyakozwe muri urwo rwego, ahubwo abanyagihugu mu Burundi bakaba bakomeje gushirira kw'icumu.

Bityo ngo bakabona ikibazo cyo guhagararika ubwo bwicanyi buca ibintu muri iki gihe, gikwiye gushyirwa imbere y'ibindi byose biri kuri gahunda y'ibigomba gusuzumwa muri iyi ndwi, bitaba ibyo imishyikirano igahagarara.

Intumwa zo mu yindi migambwe, nk'uwa PP n'uwa PALIPEHUTU twashoboye kuganira, baravuga ko ari urwitwazo rwo kudindiza ibiganiro, kuko n'ubundi icyo kibazo gisanzwe kiri ku murongo w'ibyigwa.

Shadrak NIYONKURU, umukuru w'umugambwe PP

"Twibaza y'uko muri abo nkumbure hari abantu baba baje badashaka ko tuganira, kuko twebwe ntabwo twashobora gushigikira na gatoya ivyo guhagarika ibiganiro, kuko twaje ngaha kugira ngo turonke umuti w'ikibazo c'u Burundi. Ku vyerekeye ivyo vyo guhagarika indwano navyo, nko muri komisiyo ya gatatu, yo kuraba ivy'umutekano n'ivy'itunganya ry'igisoda, hariho ikibazo co guhagarika ingwano, kiri mu bibazo bazotegereza kwiga. Ni ica gagatu ahubwo nico kizoca gikurikira ico bariko bariga ubu. Ico twobahanura, ahubwo ni uko twobabwira, bakiga n'ingoga ikibazo ca kabiri co gutunganya igisoda c'u Burundi, bakumvikana n'ingoga, hanyuma bagashika kuri ico kibazo ca gatatu co guhagarika ingwano. Babikoze neza, baje bashaka ko turonka inyishu ku kibazo c'u Burundi, ico guhagarika ingwano barashobora kuciga muri iyi ndwi.".

Bwana Antoni Sezoya wo mu mugambwe PALIPEHUTU, nawe uvuga ko icya ngombwa ari ukwihutisha ibiganiro kugira ngo ubwo bwicanyi buhagarare burundu mu Burundi, yamaganye amakuru avuga ko umugambwe we PALIPEHUTU ariwo umaze iminsi ukora ubwicanyi mu nkengero z'umujyi wa Bujumbura, avuga ko kugira ngo ukuri kugaragare, hari hakwiriye akanama mpuzamahanga katagira aho kabogamiye, kakora igenzura n'iperereza ku bibera i Burundi, we yitirira igisoda cya Leta y'Uburundi.

Ni muri uwo mwuka, ibiganiro by'amahoro mu Burundi bikomejemo, mu gihe umuhuza Mwalimu Yulius Nyerere agitegerejwe Arusha, niba abaganga be, aho yivuriza mu Bwongereza bamwemereye kugaruka vuba Hagati aho ibiganiro biyobowe n'umwe mu bafasha be, umutanzaniya, Mark Bomani.

Balthazar Nduwayezu, Fondation Hirondelle, Arusha

Muri ELECTROGAZ haravugwa ivangura

Ndamage Frank

Abakozi bakora imirimo itandukanye muri ELECTROGAZ bigiye mu bihugu bivuga icyongereza barinubira uburyo bafashwe muri ELECTROGAZ. N’ubwo hari abatangiye intambara ikirangira mu bihe byari bibi dore ko hari n’aho bagomba gukora ahari abacengezi icyo gihe kugeza ubu ngo baracyagaraguzwa agati n’abayobozi bamwe ngo batangiye vuba aha. Umwe mu bakozi ba ELECTROGAZ yatangarije Imvaho Nshya ko n’ubwo waba warushinzwe ELECTROGAZ i New York udashobora kubona akazi muri ELECTROGAZ i Kigali bitewe gusa n’uko uvuga icyongereza. Igikorwa cya vuva aha cyatumye umunyamakuru w’Imvaho ajya kubaza ubuyobozi bwa ELECTROGAZ niba ibivugwa ari ukuri ni aho abavuga icyongereza barimo n’abarangije kwiga muri KIST bashyizwe ku rutonde bakohererezwa ikigo cy’ibizamini bya Leta ngo bababwire niba izo Diplôme ari zo. N’ubwo izo Diplôme zasuzumwe bagasanga nta kibazo zifite abantu batangajwe n’uko ari abo gusa batoranijwe hejuru y’ibyo bagashyiramo n’abize KIST bita ’abavuye mu bihugu Anglophone, kandi baraboneye impamyabumenyi ihanitse ku mugaragaro amazina yasomwe kuri Radio amashusho ari kuri Televiziyo ndetse bamwe muri abo bayobozi bagiye muri uwo muhango.

Iki gikorwa ngo cyo guhahamura abavuga icyongereza nk’uko bamwe mu baganiriye n’Imvaho babivuze ngo giterwa n’uko hari abibwira ko ari bo bavuga amakosa akorwa bityo ngo bikitwa ko ari bo babarega muri Leta. Twashatse kumenya ukuri kuri ibyo bimaze iminsi bivugwa hirya no hino tujya muri ELECTROGAZ. Bwana Kabera Mauris ushinzwe abakozi ari hamwe na Kicarano Louis ushinzwe Administration, Pacific Rugina ushinzwe Marketing na J.P. Sebera ushinzwe amategeko nibo badusobanuriye uko ibintu bimeze. Kuri Madamu Agnès Ruhinyura wize muri KIST batubwiye ko amaze kubona impamyabumenyi atabibamenyesheje bityo bakamuvanga n’abandi batabizi. Mme Agnès Ruhinyura we yatangarije Imvaho ko babeshya akoresheje urwandiko yari afite mu ntoki yeretse umunyamakuru ko yandikiye umuyobozi urwandiko rwo ku ya 24/05/2005 rwakiriwe rugaterwaho kashe ku ya 25/05/2005 amumenyesha ko yabonye impamyabumenyi muri Business Administration (BBA) Human Resource Management. Ikindi Agnès yavuze gitangaje ni uko kuva icyo gihe bataramuhembera impamyabumenyi yabahaye ahubwo bakirirwa bamuzerereza ajya ngo kubaza niba iyo mpamyabumenyi ari yo. Twabajije abo bayobozi muri ELECTROGAZ uburyo batanga akazi na komite ishinzwe gutanga gukoresha ibizamini dore ko bivugwa ko uburyo bikorwamo biteye isoni batubwira ko iyo komiti igizwe n’abantu bane ndetse umwe akaba ari Anglophone ibi ariko abakozi bavuze ko ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ngo iyo komiti itazwi. Ku kibazo cy’uko bagiye kugenzura Diplôme z’abantu bamwe mu gihe hari abigiye i Kongo, Burundi, u Bufransa, u Bubiligi n’ahandi hose bakoresha ururimi rw’igifaransa ariko bo bakabihorera. Aha batubwiye ko bishyuye isosiyete imwe amafaranga agera kuri Miliyoni eshatu kugira ngo izabibakorere.

Minisiteri y’Uburezi ariko ibi yarabyamaganye bamwe mu bayobozi bo muri Minisiteri twaganiriye batubwiye ko ikintu cyose gifata ku iringaniza cyagwa igenzura rya Diplôme gikorwa na Minisiteri yifashishije Minisiteri yo mu gihugu iyo Diplôme yavuyemo. Kuba rero ngo hari ikindi kigo hano mu Rwanda cyaba gikora ibyo ngo byaba ari maguya. Azunguza igipapuro kiriho amazina umunyamakuru atabashije gusoma Bwana Kanuma yavuze ko hari ibyo bamenye by’i Burundi ariko ntiyavuga icyo bazabikoza.

Twabajije impamvu hari umuvuduko wo kwirukana abo bavuga ko bahahamurwa kugira ngo bareke akazi batubwira ahubwo amazina y’abayobora Antene bavuga icyogereza. N’ubwo gutanga akazi nta ringaniza ribamo ngo nta nyandiko zisaba akazi z’abavuga icyongereza zikigera mu ijonjora. Tubabajije abashobora kuba barahawe akazi kuva aho Ramayeri ifatiye ubuyobozi bwa ELECTROGAZ batubwiye umwe ushinzwe Budget. Kuri telefone twabajije umuyobozi wa ELECTROGAZ Bwana Klotz impamvu bahisemo gushaka ikigo cyigenga kibigira iringaniza ry’impamya bumenyi aho gukoresha MINEDUC itabaka amafaranga atubwira ko byemejwe n’Inama y’Ubutegetsi kandi nta nyungu afite mu kubyanga. Twabajije uhagarariye Leta muri ELECTROGAZ Bwana Ntaganda Gervai atubwira ko ibyo bintu by’impamyabumenyi atabizi ati nzabanza mbaze nzababwira.

Imiyabaga, twese hamwe, dukwiriye kuva hasi tukarondera amahoro y'igihugu cacu, nakare nitwebwe Burundi bwejo.

Copyright © 2005- Samuel Girukwishaka